Dr Theoneste Niyitegeka ararega umuyobozi wa gereza afungiwemo

Dogiteri Theoneste Niyitegeka mu mwambaro wa gereza, ari imbere y'urukiko
Image caption Dogiteri Theoneste Niyitegeka mu mwambaro wa gereza, ari imbere y'urukiko

Urukiko rw'ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwaburanishije urubanza rwa Dr Theoneste Niyitegeka urega umuyobozi wa gereza ya Nyanza kumufunga bitubahirije amategeko.

Bwana Niyitegeka umaze imyaka 8 muri gereza avuga ko impapuro zashingiweho afungwa zitari zujuje ibisabwa.

Itegeko rishya ry'U Rwanda rivuga ko umuntu bigaragye ko yafunze undi mu buryo bututubahirije amategeko akurikiranwa ku giti cye Leta ntacyo ibajijwe.

Dr Niyitegeka arega umuyobozi wa gereza ya NYANZA Bwana innocent Iyarubunga kumufunga mu gihe kigera ku imyaka 8 binyuranije n'amategeko.

Bwana Niyitegeka avuga ko icyemezo kimufunga cyagombaga guherekezwa na kopi y'urubanza rwose nk'uko biteganywa n'itegeko.

Gusa, nk'uko byavuzwe mu rukiko, ngo inyandiko imufunga yaje yonyine, ibyo uruhande ruregwa ruvuga ko bidahagije.

Ku ruhande rwe, Bwana Iyarubunga Innocent we avuga ko icyemezo cyo gufunga gihagije bityo akaba ataregwa gufunga umuntu binyuranije n'amategeko.

Mu gihe iki cyemezo cyaba gifite inenge na byo bikaregerwa urukiko kikaba cyasimbuzwa ikindi mu gihe bisabwe n'uwo kibangamiye.

Ikindi uyu muyobozi avuga ni ukuba amaze umwaka umwe gusa muri gereza ya Nyanza akibaza impamvu iki kirego gitanzwe ubu kandi Dr Niyitegeka amaze imyaka 8 afunze.

Avuga ko impapuro zimufunga zidahagije

Umunyamategeko wunganira Niyitegeka, John Nkundiye we avuga ko harezwe Iyarubunga kuko ari we uyoboye gereza ya Nyanza iki gihe kandi bakaba nta gihe ntarengwa itegeko rivuga ko bagombaga kuba batanze ikirego nk'iki.

Dr NIYITEGEKA n'umwunganizi we basaba umucamanza kwemeza ko afunze by'amaherere bityo agategeka ko Niyitegeka arekurwa.

Theoneste Niyitegeka yigeze kugaragaza umugambi wo kwiyamamariza kuyobora igihugu muri 2003 ariko ntiyabyemererwa.

Nyuma y'imyaka igera kuri 5 anenga ubutegetsi bwa Paul Kagame yaje gutabwa muri yombi, urukiko Gacaca rumuhamije ubufatanyacyaha mu bwicanyi bwa genocide bwibasiye abatutsi mu bitaro bya Kabwayi yakoreraga.

Image caption Dogiteri Theoneste Niyitegeka mu mwambaro wa gereza, ari imbere y'urukiko

Nyuma y'imyaka 8 afunze mu buryo avuga ko butubahirije amategeko, Theoneste avuga ko yaje kubwirwa ko afungiye genocide yasaba guhabwa inyandiko zibigaragaza, Komisiyo yo kurwanya genocide ikamuha udupapuro 2 gusa ngo tudahagije ngo afungwe.

Kuri we ibi bigomba kuryozwa umuyobozi wa gereza ya Nyanza kuko ngo atagombaga kwakira umufungwa uherekejwe n'inyandiko zidahagije.

Umwanzuro kuri izi mpaka ubu uri mu biganza by'umucamanza ugomba kwemeza nyiri ukuri hagati y'umunyururu n'umufunze mu cyemezo kigomba gutangazwa ku itariki ya 30 z'uku kwezi.