Papa Fransisiko yanenze Uburayi mu kibazo cy'abimukira

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko, yanenze cyane ukuntu ikibazo cy'abimukira binjira mu Burayi gishakirwa umuti.

Mu masengesho yo kuwa gatanu mutagatifu mbere y'umunsi mukuru wa Pasika, Papa yavuze ko inyanja zo mu majyepfo y'Uburayi zabaye "amarimbi adahaga" mu gihe abimukira babarirwa mu bihumbi bakora ibishoboka byose - harimo no kuba batakaza ubuzima bwabo - kugirango bazambuke binjira mu Burayi.

Imbere y'imbaga y'abantu benshi i Roma, Papa Fransisiko yamaganye umuntu wese witwaza idini kugirango asobanure ibikorwa bye by'iterabwoba.

Yananenze cyane kandi abanyapolitiki n'abacuruza intwaro abashinja gutiza umurindi amakimbirane.