Igipolisi cya Uganda kuva kwa Besigye

Kizza Besigye

Igipolisi cyo muri Uganda cyatangaje ko kigiye kuva ku rugo rwa Kizza Besigye utavuga rumwe n'ubutegetsi.

Icyo cyemezo ngo kigiye guhita gishyirwa mu bikorwa.

Bwana Besigye afungishije ijisho guhera ku itariki ya 20 z'ukwezi kwa kabiri, umunsi Perezida wari ucyuye igihe, Yoweri Museveni, byemerejwe ku mugaragaro ko ariwe watsinze amatora y'umukuru w'igihugu.

Kuwa kane, urukiko rw'ikirenga rwo muri Uganda rwateye utwatsi ikirego cy'abari barurugeye bavuga ko kwongera gutorwa kwa Museveni kwaranzwe n'uburiganya.

Kizza Besigye we yavuze ko atabashije kugeza ikirego cye mu rukiko ku birebana n'ibyavuye mu matora kubera ko atashoboraga kuva iwe mu rugo.