Ibuka irasaba ko abacitse ku icumu rya jenoside bishyurirwa amashuri ku rwego ruhambaye

Uwufise ububasha kw’isanamu Rwanda Presidency
Image caption Jean Pierre Dusingizemungu, Umukuru wa Ibuka

Umuryango urengera inyungu z'abarokotse jenoside -Ibuka, urasaba ko abanyeshuri bafashwa kwiga kugeza ku rwego ruhambaye rwa Masters/Maitrise kugira ngo bashobore guhangana ku isoko ry'umurimo.

Ubusanzwe ikigega cyashyizweho na Leta ngo gifashe abacitse ku icumu cyarihiraga abanyeshuri kugeza ku rwego rwa kaminuza gusa (licence). Nyuma y'aha abanyeshuri bagafatwa nk'ababa bafite ubushobozi bwo kubona imirimo ndetse bakaba bakwirihira mu gihe bifuje gukomeza kwiga.

Bwana Dusingizemungu yagize ati: "Urubyiruko rwacu nta wundi mubyeyi rufite. Leta ni yo yagiye irufasha, nikomeze rero irufashe."

Ikigega FARG ariko kivuga ko gisanga ibyifuzwa na Ibuka bitashoboka kubera ko n'abo itegeko ryemerera kwishyurirwa, kidafite ubushobozi bwo kubahaza.

Igihe yavugaga ku bibazo bicyugarije abacitse ku icumu nyuma y'imyaka 22 jenocide ihagaritswe, umukuru wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu yagaragaje ko abanyeshuri bacitse ku icumu bamwe bataragira ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry'umurimo na nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Aha agasanga abafite ubushobozi bafashwa gukomeza kwiga mu byiciro byisumbuuye.

Ku rundi ruhande ariko, abayobozi b'ikigega cyashyizweho na Leta ngo kigoboke abacitse ku icumu, bo ngo basanga batabona ubushobozi bwo kwishyurira abanyeshuri bifuje kurenza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Umukuru w'iki kigega, Theophille Ruberangeyo, avuga ko ikibazo cy'uburezi kiri mu bya mbere biremereye iki kigega kubera ko ari na cyo gitwara amafranga hafi ya yose atangwa na Leta.

Kuva ikigega cyo gufasha abacitse ku icumu gishinzwe mu mwaka wa 1998 kimaze gusohora akayabo ka miliyari 187gifasha abacitse ku icumu mu nzego zitandukanye.

Ikibazo cy'uburezi ngo ni cyo cyakomeje kuba ingorabahizi kubera ko cyonyine kimaze kwiharira abarirwa kuri 70% by'iyi ngengo yose.

Uretse ubu burezi, abacitse ku icumu bakenera kandi gufashwa no mu zindi nzego z'ubuzima nko kubashakira amacumbi no kubavuza ndetse no kubunganira mu nkiko.

Izi nzego zikaba zisa n'izirengagizwa rimwe na rimwe kubera ko uburezi buba bwatwaye igice kinini cy'inkunga.