Tanzania na Uganda byasinye amaserano ku muyoboro utwara peteroli

Umuyoboro unyuramo peteroli (ibitoro) muri Texas Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Umuyoboro unyuramo peteroli (ibitoro) muri Texas

Uganda yasinyanye na Tanzania amasezerano agamije kubaka umuyoboro utwara peteroli - munini kurusha iyindi muri Afurika y'uburasirazuba.

Iki cyemezo cyatangiye kuvugwaho byinshi kubera ko Uganda ubundi yari yabanje kwemera kubaka uwo muyoboro ifatanije na Kenya kugirango peteroli izava mu mariba ubu arimo kubakwa mu karere ka Afurika y'uburasirazuba izajye iba ariho inyura igiye ku masoko mpuzamahanga.

Ariko rero uwo muyoboro noneho ugiye kunyura mu majyepfo kubera impungenge z'umutekano.

Isosiyete yo mu Bufaransa icukura peteroli, Total, yari yarwanyije cyane amasezerano Uganda yasinyanye na Kenya ivuga ko uduce twinshi twa Kenya tutarangwamo umutekano uhagije.

Hari impungenge ko uwo muyoboro unyuze muri Kenya umutekano wawo ushobora guhungabanywa n'umutwe wa Al Shabaab.

Uwo mutwe ngo wagabye ibitero ahantu hegereye aho uwo muyoboro wagombaga kuzanyura.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Muri Uganda niho havumbuye peteroli nyinshi ingana n'utugunguru miliyari 6.5.

Uwo mushinga uzatwara amafaranga abarirwa mu madolari miliyari enye kandi uhe n'akazi abantu bagera ku bihumbi 15.

Muri Uganda niho havumbuye peteroli nyinshi ingana n'utugunguru miliyari 6.5.

Byitezwe ko izatangira gucukurwa guhera muri 2018.

Amasosiyete Total yo mu Bufaransa, CNOOC yo mu Bushinwa na Tullow Oil yo mu Bwongereza niyo y'ingenzi yahawe impushya zo kuyicukura.