Muri Tanzania, minisitiri Kitwanga yirukanywe azira gusinda

Charles Kitwanga
Image caption Charles Kitwanga yafatwaga nk'inshuti ikomeye y'umukuru w'igihugu

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu muri Tanzania, Charles Kitwanga, yirukanywe ku mirimo kubera ubusinzi.

Itangazo ry'umukuru w'igihugu, John Magufuli, riravuga ko Kitwanga yagiye mu nteko nshingamategeko yasinze kandi anasubiza ikibazo cy'umudepite yanyweye inzoga.

Kugeza ubungubu ntacyo Charles Kitwanga yari yabivugaho.

Abadepite batavuga rumwe na leta bari bamaze ibyumweru basaba ko Kitwanga yegura kubera gukekwaho kuba hari ibintu byerekeranye n'imali afitemo inyungu bishobora kubangamira akazi ke k'ubuminisitiri.

Perezida John Magufuli - wageze ku butegetsi mu mwaka ushize avuga ko azarwanya ruswa yivuye inyuma - amaze kwirukana abategetsi benshi kubera ikibazo cy'ubusinzi.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida Magufuli mu bikorwa by'isuku

Abanyamakuru bari muri Tanzania ariko baravuga ko abantu benshi batangajwe no kwirukanwa kwa Charles Kitwanga kubera ko bivugwa ko we na Perezida Magufuli bamaze igihe kirekire ari inshuti.