Impunzi zo mu mujyi mu Rwanda, zibayeho nabi

Refugees in Kigali
Image caption Leta y'U Rwanda iravuga ko ubwinshi bw'impunzi zo mu muijyi butuma hataboneka ubushobozi bwo kuzifasha uko bikwiye

Leta y'U Rwanda iravuga ko ubwinshi bw'impunzi zo mu muijyi butuma hataboneka ubushobozi bwo kuzifasha uko bikwiye, mu gihe hizihizwa umunsi mpuazamakungu wahariwe impunzi kwisi.

Uyu munsi wizihirijwe mu mujyi wa Kigali kugira ngo hazirikanwe ku ngorane impunzi zo mu mijyi zifite .

Ibibazo byugarije impunzi zo mu mijyi birimo iby'amacuumbi, ubushobozi bwo kwivuza, amashuri n'ibindi.

Impunzi z'abarundi zizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi ubwa mbere ibirori byizihirijwe mu mujyi wa Kigali bitandukanye no mu myaka yashize ubwo iminsi nk'uyu yizihirizwaga mu nkambi z'impunzi.

Image caption Ku ruhande rwa Leta y'U Rwanda ho hari ibibazo bemeye guhita bakemura nko kuronswa inzandiko z'inzira zigenewe impunzi zikoze ku buryo zisuzumwa n'imashini ku bibuga by'indege.

Yaba Leta y'U Rwanda ndetse n'ishami rya Loni ryita ku mpunzi bose bemera ko impunzi zo mu mijyi zibayeho mu buzima bugoye ugereranije n'izakiriwe mu makambi.

Ishami rya Loni rivuga ko ryumva cyane ibibazo izi mpunzi zifite gusa ku kaba mu mujyi ngo ntibyoroshye kubafasha kubera byinshi bakeneye kandi ubushobozi bw'amafranga bukaba atari bwinshi.

Image caption Gusa ukuriye HCR mu Rwanda Azam Sabeer we akavuga ko hakorwa ibishoboka byose .

Gusa ukuriye HCR mu Rwanda Azam Sabeer we akavuga ko hakorwa ibishoboka byose .

Ku ruhande rwa Leta y'U Rwanda ho hari ibibazo bemeye guhita bakemura.

Ku rutonde hari nko gutanga inzandiko z'inzira zigenewe impunzi zikoze ku buryo zisuzumwa n'imashini ku bibuga by'indege.

Impunzi kandi ngo zigiye no kwemererwa kujya mu bwishingizi bwo kwivuza, kimwe n'uko buhabwa abenegihugu .

Cyakora ku bijyanye n'U Burezi ho, Ministri ushinzwe impunzi Seraphine Mukantabana hari aho yabakuriye inzira ku murima.

Uwufise ububasha kw’isanamu UNHCR
Image caption Kuri ubu harabarurwa izisaga 160,000 biganjemo Abarundi n'Abanyekongo bacumbikiwe mu nkambi 4 ziri hirya no hino mu gihugu.

Uyu munsi ubaye U Rwanda ruvuga ko utorohewe n'umubare wiyongera w'impunzi ziri ku butaka bwayo.

Kuri ubu harabarurwa izisaga 160,000 biganjemo Abarundi n'Abanyekongo bacumbikiwe mu nkambi 4 ziri hirya no hino mu gihugu.