Ubutumwa bwa sms mu gufasha abagore batwite

mobile phone
Image caption Mu mugambi wo kurinda umubyeyi n'umwana atwite ,mu Rwanda hatangijwe gahunda wo gukurikirana umugore utwite hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefone ngendanwa.

Mu mugambi wo kurinda umubyeyi n'umwana atwite ,mu Rwanda hatangijwe gahunda wo gukurikirana umugore utwite hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefone ngendanwa.

Uyu mugambi uzwi nka Rapid Sms wifashisha abajyanama b'ubuzima bakurikira umunsi ku wundi ubuzima bw'umubyeyi bakohereza ubutumwa mu ikusanyirizo ry'amakuru riri muri Ministeri y'ubuzima hifashishijwe telefoni igendanwa .

Ubu buryo ngo bwagize uruhare rukomeye mu kugabanya umu bare w'ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara .

Image caption Alexia Hakizimana umwe mu bajyenama ariho yohereza ubutumwa bugufi

Alexia Hakuzimana ,umujyanama w'ubuzima n'agatelefoni ke gato mu ntoki aratwereka uko atanga amakuru ku miterere y'ubuzima bw'umubyeyi utwite .

Aya makuru ayohereza mu ikusanyirizo ry'amakuru riri muri Ministeri y'ubuzima, ribitse amakuru yose ku rwego rw'igihugu arebana n'ubuzima bw'abagore batwite.

Ubwo yari mu kigo nderabuzima cya Cyanika, mu ntara y'amajyepfo y'igihugu, Alexia yatubwiye ko afite abagore bane akurikirana kuva bagisama kugeza nyuma y'ukwezi umwana avutse .

Buri butumwa yohereje mu ikusanyirizo cy'amakuru agomba kubwandika no muri iki gitabo kirimo amazina y'ababyeyi ashinzwe gukurikirana .

Image caption Buri bitaro ndetse na bimwe mu bigo by'ubuzima, haba abakozi bashinzwe kugenzura aya makuru yoherezwa n'abajyanama b'ubuzima

Buri bitaro ndetse na bimwe mu bigo by'ubuzima, haba abakozi bashinzwe kugenzura aya makuru yoherezwa n'abajyanama b'ubuzima kugera ngo bafate ibyemezo bikwiye niba bigaragaye ko umubyeyi afite ikibazo cy'ubuzima.

Impuguke zivuga ko benshi mu babyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara biterwa n'uko babyariye mu ngo cyangwa se bakabyarira mu mayira bataragera kwa muganga kubera ko batindijwe mu rugo.

Gusa kuva aho uyu mugambi utangiriye mu mwaka wa 2009 ngo wafashije kugabanya izi mfu.

Mu gihugu cyose habarurwa abajyanama b'ubuzima ibihumbi 45 batorwa n'abaturage, bagahabwa amahugurwa y'ibanze n'ibikoresho .

Image caption Abajyanama bagenda bandika abagore bakurikirana

Uyu mugambi watumye u Rwanda rushobora kugabanya cyane umubare w'abana bapfa bakivuka.

Imibare yerekana ko umwaka ushize abana 31 ku 1000 ni bo bapfuye bakivuka.

Icyegeranyo cya Banki y'isi kikavuga ko uyu mubare ari uwo kwishimira kuko uri hasi y'abana 31,7 ku 1000 bapfa batarageza ku mwaka bavutse ku rwego rw'isi yose .