Minisitiri Agnes Binagwaho yavanywe ku kazi

Image caption Dr Agnes Binagwaho wavanywe ku mwanya wa ministri w'ubuzima mu Rwanda

Mu Rwanda Dr Agnes Binagwaho yakuwe ku mwanya wa minisitiri w'ubuzima nyuma y'imyaka 5 ayobora iyo minisiteri.

Dr Binagwaho yagaragaraga nk'umwe mu baminisitiri bavuga rikijyana muri leta y'u Rwanda.

Gusa biravugwa ko ibibazo bitandukanye nk'ikibazo cy indwara ya Malaria n'imikorere mibi y'ibitaro bya leta bishobora kuba intandaro y'uko gusezererwa.

Itangazo rigufi ryashyizweho umukono na Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi rivuga ko ashingiye ku biteganywa n'itegeko nshinga Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavanye ku murimo Dr Agnes Binagwaho wari Minisitiri w'ubuzima.

Nta mpamvu zigeze zisobanurwa zatumye uwo mu minisitiri akurwa kuri uwo mwanya.

Gusa abasesenguzi bavuga ko bishobora kugirana isano n'ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyo minisiteri.

Ku ikubitiro hari ikibazo cy'indwara ya malaria kuri ubu isa nk'aho yabuze igisubizo.

Imibare itangwa na Minisiteri y'ubuzima igaragaza ko umwaka ushize abantu barenga miliyoni 2 bari bugarijwe na malaria mu mwaka ushize mu gihe mu gice cy'uyu mwaka gusa abugarijwe na malaria bagera kuri milioni 1 n'ibihumbi 400.

Mu nama y'umushyikirano iheruka kubera mu Rwanda mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, abari bayiteraniyemo bagaragaje ko icyo kibazo gikomeye cyane ko kigomba gushakirwa umuti wihuse.

Icyo gihe havugwaga ikibazo cy'inzitiramubu zaguzwe zikinjira mu gihugu zitujuje ubuziranenge kandi zaratwaye akayabo ka miliyoni 15 z'amadorali y'abanyamerika.

Hari abasanga ikwira rya malaria mu gihugu ryaba rifitanye isano n'izo nzitiramubu zitari zifite ubushobozi bwo guhangana n'imibu ikwirakwiza malaria.

Ikindi kibazo cyavuzwe muri Minisiteri y'ubuzima n'icy'abaganga b'inzobere bakomeje gusezera akazi bagahitamo kwikorera ibyabo cyangwa bakagana amavuriro yigenga nyuma yo gukurirwaho amafaranga y'agahimbazamusyi ndetse ngo no kubera umushahara udahagije bahabwaga na leta.

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru mu minsi ishize Dr Binagwaho yari yemeye ko ari ikibazo gikomeye ariko agaragaza ko hari umushinga uri mu nteko uteganya kwongerera imishahara abaganga ndetse no kubagabanyiriza amasaha bakoreraga leta mu rwego rwo kubafasha kuba bakorera n'ahandi.