Inama y'abakuru b'ibihugu bya Afurika mu Rwanda

Ahabera inama ya AU Uwufise ububasha kw’isanamu Other

Abakuru b'ibihugu n'aba za leta 26 nibo kugeza ubu bari i Kigali ahazatangira ejo inama y'umuryango w'Ubumwe bwa Afurika izabahuza.

Kuri uyu wa gatandatu, bamwe mu bakuru b'ibihugu na za leta bahuriye mu mugambi wa NEPAD bunguranye inama mu ihuriro ryabo baganira ku bukungu n'iterambere rya Afrika.

Mu ijambo rye Perezida wa Senegal, Macky Sall, yavuze ko Afrika igomba guhindura politiki n'imikorere yayo igatangira gushyira imbaraga ku nkingi nshya z'iterambere nko mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubukungu bw'ibihugu.

Yanavuze ku buryo bwo guteza imbere inganda muri Afrika, umugambi ushyigikiwe n'umuryango mpuzamahanga n'igihugu cy'Ubushinwa yavuze ko kiteguye gushyigikira imishinga yose y'iterambere igaragaramo udushya, ikoranabuhanga n'impinduramatwara ya kane y'inganda.

Uwufise ububasha kw’isanamu Other

Hasabwe ko hashyirwaho ikigega cyo gushyigikira imishinga y'amashanyarazi kuko ngo ifite n'abaterankunga bamaze kwiyemeza gushyigikira icyo kigega.

Haravugwamo igihugu cy'Ubufaransa cyemeye gushoramo miliyari 2 z'amadolari y'Amerika.

Kuri uyu mu goroba hateganyijwe inama y'ibihugu byo mu ihembe rya Afurika bihuriye mu muryango wa IGAD bahura n'abamwe mu baperezida bitabiriye iyi nama bakaganira ku kibazo cy'imirwano n'icyuka kibi cyongeye kuvuka muri Sudani y'epfo.

Uwufise ububasha kw’isanamu Other

Ku munsi w'ejo mu nama y'abakuru b'ibihugu n'abaza leta ku murongo w'ibigomba kwigwa hari ikibazo cyo kohereza ingabo z'uyu muryango mu gihugu cy'Uburundi, gusuzuma ubusabe bw'igihugu cya Maroc mu kugaruka muri uyu muryango dore ko hari hashize imyaka 32 iki gihugu cyivanyemo ndetse n'ibyerekeranye no kwemeza itangizwa ry'urupapuro rw'inzira 'pasiporo' nyafurika izafasha abatuye Afurika kugenderana nta nkomyi.