"Mpyisi" wasambanije abana arwaye Sida yafashwe

Eric Anaiva
Image caption Eric Anaiva uregwa gusambanya abana kandi afite agakoko ka Sida

Polisi yo muri Malawi yafashe umugabo wahembagwa kugira ngo asambane n'abana kandi afite agakoko ka Sida.

Eric Aniva yatawe muri yombi ku itegeko rya Perezida Peter Mutharika uwo mugabo amaze kubwira BBC ko ahembwa kugira ngo aryamane n'abakobwa bakiri bato.

Yavuze ko yaranyamanye n'abakobwa barenga 100 atababwiye ko afite agakoko gatera Sida.

Bamwe muri abo bakobwa bari bafite imyaka 12.

Ngo babikora bubahirije umuco w'ubwoko bwabo.

Perezida Mutharika yavuze ko bibabaje ko muri Malawi hari abantu bahisemo guhemukira abakobwa bitwaje umuco.