Amerika yujuje imidari 1000 ya zahabu

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Umunyamerika Michael Phelps (wa kabiri uvuye ibumoso) n'abagenzi be

Leta zunze ubumwe za Amerika zesheje umuhigo zuzuza imidari igihumbi ya zahabu mu mikino olimpike iba mu ki.

Nta kindi gihugu cyari cyabigeraho.

Urebye ni inshuro ebyiri ugereranyije n'imidari ya zahabu yabonwe n'icyahoze ari Repubulika zunze ubumwe z'abasoviyete.

Abanyamerikazi basiganwa mu kwoga nibo bagejeje Amerika kuri uwo mudari wa zahabu ugira igihumbi.

Mu nyuma umunyamerika Michael Phelps yasezeye mu mikino olimpike amaze kwerekana ko ariwe mukinnyi olimpike ntashyikirwa abona umudari wa zahabu ku nshuro ya 23 mu gusiganwa mu kwoga.

Ahandi mu gusiganwa, Elaine Thompson wo muri Jamaica yegukanye zahabu mu gusiganwa metero 100 mu bagore naho umwongereza Mo Farah, nyuma yo kugwa, yongeye kwegukana umudari wa zahabu mu gusiganwa metero 10 000.