Uyu mukecuru w'imyaka 105 ntakituma mu mashyamba

Kunwar Bai Yadav ubu yabaye icyamamare aho atuye kubera kubaka umusarane.
Image caption Kunwar Bai Yadav ubu yabaye icyamamare aho atuye kubera kubaka umusarane.

Mu Buhinde kuri iyi tariki ya 01/11/2016, Dhamtari wabaye umurenge wa mbere mu leta ya Chhattisgarh aho abantu batakituma ku gasozi.

Ibi ako karere kabikesha Kunwar Bai Yadav, umukecuru uvuga afite imyaka 105 wagombye kugurisha umutungo we - ugizwe n'ihene - kugirango yubake umusarane wa mbere muri uwo murenge.

Image caption Uwo musarane watwaye amafaranga angana n'amadolari 330.

Ubu amaze kumenyekana cyane kandi ari abaturanyi be ndetse n'abategetsi bo hejuru baramushaka cyane ngo abafashe nk'intangarugero mu gikorwa cyabo cyo kurwanya kwituma hanze muri iyo leta.

Igihugu cy'Ubuhinde cyakozwe n'ikimwaro igihe imibare mishya yerekanaga ko miliyoni 550 z'abaturage- hafi kimwe cya kabiri cya miliyari irenga y'abatuye icyo gihugu - bituma ku gasozi.

Image caption Kunwar Bai Yadav yagurishije ihene ze 7 kugirango abone amafaranga yo kubaka umusarane

Kubona abantu benshi mu Buhinde bafite telefoni ngendanwa kurusha kugira imisarane byatumye Ubuhinde buterwa isoni nuko hari ibintu by'ingenzi bwibagiwe gushyiramo ingufu.

Image caption Yadav abana n'umukazana we n'abandi bo mu muryango we.

Leta yahise itangiza igikorwa cyo gukangurira abantu kubaka imisarane kandi n'abategetsi bo muri leta boherejwe mu turere twitaruye gukangurira abantu inyungu ziri mu guhagarika kwituma mu bihuru n'amashyamba.

Uko niko uyu mukecuru, Kunwar Bai Yadav, wari umaze imyaka ijana yituma mu mashyamba amwegereye yamenye ibyo kubaka imisarane umwaka ushize ku nshuro ya mbere mu buzima bwe.

Ibindi bisa n’ibi