Urwanda ruragira amatohoza ku basirikare b'Ubufaransa

Abasirikare b'Ubufaransa bagirizwa n'Urwanda kugira uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abasirikare b'Ubufaransa bagirizwa n'Urwanda kugira uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi

Ubushinjacyaha bw'U Rwanda buratangaza ko bwatangije iperereza ku basirikare bakuru 20 b'U Bufransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakozwe mu Rwanda mu 1994.

Aba basirikare barimo n'uwari ukuriye umutwe woherejwe mu cyiswe " Zone Turquoise" Jenerali Jean Claude Lafourcade baregwa gufasha imitwe yagize uruhare mu bwicanyi ndetse bamwe muri bo ngo bakaba bakurikiranyweho ku buryo butaziguye ibikorwa byahutaje abatutsi.

Ubushinjacyaha bw'U Rwanda bivuga ko bwamaze kumenyesha iki cyemezo inzego z'U Bufransa kandi ko bwizeye ko zizemera kubufasha.

Itangazo ryasohowe n'ubushinjacyaha bukuru riravuga ko ku ikubitiro iperereza rikurikiranye abantu 20 bakekwaho uruhare muri jenoside ya 94.

Nta byinshi byavuzwe muri iri tangazo cyangwa se ngo riragaze amazina y'abo bashakishwa .

Gusa Komisiyyo yo kurwanya jenoside yo yari iherutse gutangaza amazina y' abasirikare 20 yemezaga ko bagize uruhare .

Image caption Prezida Kagame aragabisha ko Urwanda rushobora kuvavanura n'Ubufaransa muvyo imigenderanire

Ubushinjacyaha buvuga ko iri perereza ryatangiwe rizamenya niba aba bakekwa baregwa mu nkiko ku mugaragaro.

Itangazo ryavuze ko inzego zibishinzwe mu Bufaransa zamaze kumenyeshwa iki cyemezo kandi rigahamagarira uwo ari we wese mu Bufransa uzasabwa amakuru kwemera kuyashyikiriza ubushinjacyaha.

Mu basirikare bakomeje gutungwa gatoki harimo jenerali Jean Claude Lafourdade wari uyoboye ingabo zoherejwe mu kiswe Zone Turquoise .

Nta ruhare rwe ku giti cye ruvugwa muri jenoside uretse ko asa n;uwishyuzwa ibiregwa abasirikare yari ayoboye .

Muri rusange ibyaha baregwa birimo ibikorwa by'iyicarubozo kuri bamwe ,gushinga za bariyeri zaguyeho abatutsi benshi ku bandi ndetse hakaba n'abaregwa ko batoje imitwe y'interahamwe.

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda yahitanye abarenga umuliyoni

Ntibyoroshye kumenya aho iki kibazo kizagarukira ariko biraboneka ko kigiye kubyara ubushyamirane bushya hagati y'ibihugu byombi byakunze kurebana ay'ingwe .

Mu minsi ishize ubutabera bw'U Bufransa bwavuze ko bugiye kongera kubura iperereza ku waba yarahanuye indege yahitanye perezida Habyarimana mu myaka 22 ishize .

Ibi byarakaje cyane abategetsi b'U Rwanda .Ku isonga President Kagame yavuze ko iyi ari intambara yindi u Bufransa bubyukije kandi ko yiteguye kuyirwana .

Mu buryo butandukanye abandi bategetsi bakuru na bo bari bikomye igihugu cy'U Bufransa ndetse bamwe bavuga ko U Rwanda rwatera intambwe yo kubujyana mu nkiko kubera uruhare muri jenoside .

Nyuma yo gufunga ibiro bihagarariye u Bufransa mu Rwanda mu mwaka wa 2006 ,ibintu byari byabaye nk'ibisubiye mu buryo nyuma y'imyaka 4 ubwo umukuru w'iki gihugu Nicolas Sarkozy yasuraga u Rwanda .

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Abasirikare b'Ubufaransa bari barungitswe mu Rwanda muri "Operation Turquoise" mu 1994 ku ntwaro ya prezida Francois Mitterand

Gusa ntiyasabye imbabazi nk'uko byifuzwaga na bamwe cyakora yavuze ko U Bufransa bukwiye gutangira gutekereza ku makosa yise aya politiki igihugu cye cyakoze mu bihe byashize nubwo ateruye ngo avuge ayo ari yo.