Arusha: Ibiganiro by'abayobozi b'Uburundi birakomeje

Image caption Benjamin Mkapa yambaye amalineti

Ibiganiro bihuza Abarundi uyu munsi byakomeje kubera Arusha muri Tanzania, biyobowe n'Umuhuza, Benjamin Mkapa, wahoze ari umukuru w'igihugu cya Tanzania.

Imigambwe yose ikorera mu gihugu, irimo n'uri ku butegetsi wa CNDD FDD yose ifise abayihagarariye muri ibyo biganiro, kimwe n'abahagagariye imigambwe bakorera hanze y'igihugu.

Ihuriro rya CNARED, cyane cyane barya bari ku rutonde rwateye Leta kwanga kwitaba ibiganiro , naryo ryazanye abariserukira. Jean Minani, Bernard Busokoza wari cyegera cy'umukuru w'igihugu na Onésime Nduwimana wari umuvugizi w'umugambwe uri ku butegetsi barahari.

Alexis Sinduhije , ukuriye umugambwe wa MSD ntaraboneka Arusha.

Uyu munsi Benjamin Mkapa yahuye n'intumwa zose ziri Arusha mu nama imwe, usibye iza CNARED, bigaragaza ko Umugambwe uri ku butegetsi n'indi migambwe ibogamiye kuri Leta yanze kwicara nabo mu nama.

Umuhuza yaje kubona nabo ukwabo.

Muri iyo nama , Umuhuza yagabanije abari mu nama mu mirwi, maze abaha inyandiko ikubiyemo ingingo nyamukuru asaba ko batangaho ibitekerezo byabo, mu nzira yo kumvikana ku mahoro y'Uburundi.

Izo ngingo ni iyerekeye kugarura umwuka mwiza wa politiki mu gihugu watuma imigambwe yose ihabwa urubuga mu gutegura amatora ateganijwe mu mwaka w'2020, ikibazo cy'ubutunzi bwifashe nabi, cyane cyane mu bice amahanga yafatiyemo Leta ibihano, bityo hakaba hakwiye kuboneza umubano w'u Buurndi n'amahanga.

Hari kandi ikibazo cyo gicyura impunzi zinyanyagiye hirya no bino mu bihugu bituranyi, n'itahuka ry'abanyapolitiki bakorera mu buhungiro.

Muri izo ngingo, nanone ngo ikibazo cyo kuvugurura itegeko nshingiro, bagomba kucyibagirwa kugeza igihe amahoro azaba amaze gutsimbatazwa mu Burundi

Imirwi yagenwe n'Umuhuza ni iyi ;

1.Abahoze ari abakuru b'igihugu.

2.Umuhuza w'Abarundi hagati mu gihugu ( Ombudsman)

3.CNDD FDD

4.Imigambwe itavuga rumwe na Leta

5.Abanyapolitiki bakomeye (key players politicians : Nyangoma, Rwasa, Leonce Ngendakamana, Bamvuginyumvira)

6.Imigambwe itemewe(partis non agrees: CNARED)

Umurwi urangiza gushyira hamwe ibitekerezo, uragenda ubigeze ku muhuza, haba uyu munsi cyangwa ejo, bihurizwe hamwe, noneho ku cyumweru hazakorwe inama rusange, iteganya kugera ku kintu kimeze nk'icyemezo(Resolution) bagombye gutaha bashyizeho umukono.