ONU iranenga urubanza rwa Saif Gaddafi

Saif al-Islam Gaddafi muri 2011, nyuma y'ifatwa rye. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Saif al-Islam Gaddafi muri 2011, nyuma y'ifatwa rye.

Icyegeranyo cy'umuryango w'abibumbye cyasanze urubanza rwaciriwe umuhungu wa Col Gaddafi wahoze ayobora Libya, Saif Gaddafi, hashize imyaka ibiri rutari rwujuje ibisabwa mu rwego mpuzamahanga.

Yashinjwaga ibyaha byibasira inyoko muntu.

Mubyo icyo cyegereranyo cyasanze bitarakurikijwe harimo gufungirwa ahantu hatazwi igihe kirekire n'ibivugwa ko hashobora kuba harabaye ibikorwa by'iyica rubozo.

Kinavuga kandi ko nta mutangabuhamya n'umwe w'ubushinjacyaha watanze ubuhamya mu rukiko.

Saif Gaddafi yatanze ubuhamya hakoreshejwe uburyo bwa videolink maze akatirwa igihano cyo kwicwa ariko mu nyuma yaje kurekurwa.

Aracyashakishwa ariko n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rumukurikiranyeho ibyaha byibasira inyoko muntu.