Ikanzu ikoze mu dukingirizo muri RDC

Iyi kanzu wayambara?
Image caption Iyi kanzu wayambara?

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ikanzu ikozwe mu dukingirizo iravugwaho byinshi cyane.

Uyirebeye kure, ubona ari ikanzu ikoze nk'andi yose.

Ariko iyo uyegereye ubona ko ikozwe mu dukingirizo tugiye twomekwa ku tundi.

Tumwe turafunguye utundi turacyari mu dushashi tubikwamo.

Ariko rero iyi kanzu ntabwo igurishwa.

Image caption Aya makanzu yakozwe muri gahunda yo kurwanya indwara ya Sida .

Uwayikoze, Felicite Luwungu, avuga ko icyo agamije ari ukugira ngo abantu batangire bavuge.

Yabwiye BBC ko yabuze abantu benshi bo mu muryango we kubera indwara ya Sida.

Ngo mu gukora iyi kanzu yashakaga gukangurira abantu kwirinda sida n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ni igihugu abantu badakunze kuvuga mu ruhame ibyerekeranye n'imibonano mpuzabitsina.

Nyiri gukora iyi kanzu avuga ko abantu bakomeje kumera gutyo byagorana cyane kubasobanurira kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ariko hari bamwe nka Freddy, wiga mu murwa mukuru Kinshasa, bavuga ko uyu muhanzi yarengereye.

Freddy avuga ko umuntu yambaye ikanzu ikoze mu dukingirizo mu ruhame cyangwa se ahantu hari abana, abantu bagwa mu kantu.