Police FC yasezerewe mu gikombe ca CAF

Police FC 0-1 Victoria Mokanda
Image caption Police FC 0-1 Victoria Mokanda

Ikipe ya POLICE FC imaze gusezererwa mu gikombe cya CAF itsinzwe na Victoria Mokanda 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye I Kigali.

Ikipe yo muri Congo Brazaville ni yo yihariye igice kinini cy'umukino gusa amahirwe menshi yabonetse mu gice cya mbere ntiyayabyaza umusaruro uretse igitego cyari kibonetse ku munota wa 37 ariko umusifuzi ntakibare.

Igice cya kabiri cyatangiye Mokanda isatira cyane ariko amahirwe akomeza kuba make.

Umupira ujya kurangira, Police yari tegerejweho igitego kimwe ngo isezerere Mokanda, yatunguwe no kuba ari yo itsindwa.

Umukino urangira isezerewe n'igitego kimwe ku busa harebwe imikino yombi.

Indi kipe yari ihagarariye u Rwanda APR FC nayo asezerewe na Yanga yo muri Tanzania nubwo umukino wa none banganyije 1-1 i Dar-Es Salaam.

Ku mukino ubanza i Kigali yanga yari yatsinze 2-1.