Abana bo mu mihanda i Kigali bahagurukiwe

Bamwe mu bana bari bazanywe ku murenge wa Remera ngo basubizwe iwabo
Image caption Ubukene mu miryanyo ni kimwe mu bituma abana bajya gutura mu mihanda

Nyuma y'aho umukuru w'u Rwnda anengeye uburangare bwa bamwe mu bategetsi butuma abana biyongera mu muhanda, kuri uyu munsi hatangijwe igikorwa cyo kubasubiza mu miryango bakomokamo.

Ubukene bwo mu miryango n'imibanire mibi y'ababyeyi biri mu bitungwa agatoki ko bitera abana kujya mu mihanda.

Abategetsi bavuga ko bagiye gusubiza aba bana mu mashuri cyakora ibi byonyine bishobora kutaba igisubizo kuko ibibazo byo mu miryango byo bigihari.

Ku murenge wa Remera twahasanze abana 22 bari, ahatangirijwe igikorwa cyo gukura abana b'inzererezi mu mihanda.

Ibi bibaye nyuma y'iminsi mikeya umukuru w'igihugu Paul Kagame anenze bamwe mu bategetsi kujenjekera ikibazo cy'abana bamaze kuba benshi mu mihanda.

Nubwo nyirubwite atabishyize ahagaragara, amakuru yakomeje gukwirakwira yemeje ko iki ari na cyo cyatumye Ministri ushinzwe umuryango asezererwa.

Iki gikorwa cyari cyahagurukjije abapolisi n'inzego z'ibanze bavuga ko bifuza ko nta mwana wasubira kurara mu muhanda.

Impamvu z'ubukene

Impamvu zivugwa ko zitera aba bana kujya mu mihanda ni nyinshi ariko iz'ingenzi zishingiye ku bukene bwo mu miryango.

Abana twaganiriye batubwiye ko batazubira mu mihanda, cyakora biragoye kwemeza ko ibi bazabishyira mu bikorwa kuko ubukene butaracika mu miryango yabo kandi n'ingamba zivugwa n'ubutegetsi zikaba ari izo mu gihe kirekire.