Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara bakatiwe

Koloneri Byabagamba( wambaye gisirikare) Gen. Rusagara(wambaye icyatsi) n'ubaburanira,bari mu rukiko
Image caption Koloneri Byabagamba (wambaye gisirikare) Gen. Rusagara (wambaye icyatsi) n'ubaburanira, bari mu rukiko.

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye igifungo cy'imyaka 21 Colonel Tom Byabagamba kandi akamburwa n'amapete ya gisirikare naho General wacyuye igihe mu ngabo, Franck Rusagara, ahanishwa gufungwa imyaka 20.

Urukiko rwahamije Col Byabagamba kubiba ibihuha bigamije gutera imvururu muri rubanda, kuvuga nabi ubutegetsi kandi ari umuyobozi no gusuzugura ibendera ry'igihugu.

Uru rubanza kandi rwagaragayemo umusirikare muto, Sergent Francois Kabayiza, uregwa guhisha intwaro zari zitunzwe na General Rusagara atabyemerewe.

We yakatiwe gufungwa imyaka 5.

Tom Byabagamba yarezwe kuvuga amagambo asebya ubutegetsi nko kwemeza ko ubutegetsi bw'U Rwanda ari ubw'abicanyi, ko bufata ibyemezo bihubutse ndetse ngo bukaba bufungira abantu ubusa.

Ibi byaha bivugwa ko yakoreye i Kigali ndetse no mu gihe yari mu butumwa bw'amahotro muri Sudan y'Epfo abishinjwa na bamwe mu basirikare bemeza ko yabibwiye.

Barahakana ibyo baregwa

Gusa uregwa we ahakana ko atigeze avuga nabi ubutegetsi kandi ko nta nyungu yagira mu gusuzugura ibendera ry'igihugu avuga ko yarwaniye.

Mu gihe cyose cy'urubanza, uyu musirikare yakomeje kwikoma ubushinjacyaha avuga bumurega ibyaha by'ibihimbano.

General Rusagara we utakiri mu gisirikare yahamijwe icyaha cyo kubiba ibihuha bigamije gutera intugunda mu gihugu, gusebya ubutegetsi kandi ari umwe mu bayobozi ndetse no gutunga intwaro bitemewe n'amategeko.

Rusagara nawe ashinjwa na bamwe mu basirikare bavuga ko bamwumvise avuga nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ngo yemeje ko ubutegetsi bw'U Rwanda budakunzwe, ko President Kagame ayoboza igitugu, kandi ngo yanumvikanye ashimagiza ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'U Rwanda .

Uru rubanza rwumvikanyemo cyane ibibazo by'amasano dore ko aba baregwa umwe ari muramu w'undi.

Ikindi ngo bafitanye amasano na bamwe mu bayobozi b'ishyaka rya RNC, iyi ikaba ari yo mpamvu ngo baba barashishikarizaga abantu kumva amatwara yaryo.

Bari bafite imyanya ikomeye

Tom Byabagamba yabaye umutoni wa Perezida Kagame, ndetse akaba yarabaye umukuru w'ingabo zimurinda mu gihe kitari gito.

Nyuma yaje koherezwa mu butumwa bw'amahoro muri Sudan y'Epfo ayoboye umutwe w'ingabo z'U Rwanda zariyo.

Na ho General Rusagara yabaye umujyanama mu bya gisirikare mu biro bihagarariye u Rwanda mu Bwongereza, akaba ndetse yarigeze no kuyobora uru rukiko rumukatiye gufungwa.

Ni umwe mu basirikare b'U Rwanda bafatwaga nk'impuguke, akaba yarakunze kugaragara mu mpaka z'abanyabwenge zibanda ku mateka n'ubumwe n'ubwiyunge.

Nyuma y'icyemezo cy'urukiko, abaregwa bose batangaje ko bajuririye umwanzuro w'urukiko.