Amatora ya Amerika 2016: Cruz yatsinze muri Wisconsin, bica intege Trump

Umukandida mu matora ya perezida, Donald Trump arasuhuza ikivunge nyuma yo kugeza ijambo ku bamushyigikiye Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Inzira ya Bwana Trump yo guhagararira ishyaka izarushaho gukomera nyuma yo gutsindwa muri Wisconsin

Umukandida w'Umurepubulikani Ted Cruz yabonye intsinzi ikomeye muri leta ya Wisconsin, mu matora y'ibanze. Byatumye inzira ya Donald Trump yo guhagararira ishyaka rye irushaho gukomera.

Mu matora yo mu ishyaka ry'Abademokarate, Bernie Sanders yabonye intsinzi ikomeye, atsinze uwo bahanganye Hillary Clinton muri iyi leta iherereye mu burengerazuba.

Bwana Trump ayoboye urutonde rw'amatora mu ishyaka rye ariko hari impungenge ko ashobora kubura umubare w'abamushyigikiye ukenewe kugira ngo agenwe nk'uhagarariye ishyaka mu matora rusange y'umukuru w'igihugu.

Abahanganye na Bwana Trump barizera ko hazaba ihatana ryo guhitamo uzagenwa mu nama rusange y'ishyaka.

Mu nama rusange yo guhitamo uhagarira ishyaka, abayobozi b'ishya, ni bo bazahitamo urihagararira, ntabwo ari abaturage basanzwe.