Ubwisanzure bwa 'Djibouti budafatika'

Abacururiza mu isoko bari munsi y'imitaka mu mujyi muri Djibouti Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Itsida ry'abanyamakuru ba BBC bari bari mur Djibouti gutara amakuru y'amatora y'umukuru w'igihugu azaba ku ya 08/04/2016

Biragaragara ko Djibouti itewe igishyika na demokarasi, mu gige cy'amasaha 48 ngezeyo mu kazi ko gutangaza amakuru yerekeye amatora ari imbere, nabaye umwe mu banyamakuru batatu ba BBC batawe muri yombi bakirukanwa no mu gihugu nta gisobanuro.

Iki gihugu gituriye inyanja itukura ni ahantu h'ingenzi mu rwego rw'umutekano, gicumbikira ibirindiro by'ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ubufaransa.

Rwari urugendo rwanjye rwa mbere kandi nari nshishikajwe no kureba uburyo igihugu gikorana n'ingabo zitandukanye zihagararaiye ibihugu bitandukanye.

Ndetse no kwibanda ku matora n'ikintu gikurura ingabo zikomeye ku isi kuhashinga ibirindiro, twasahakaga kureba uburyo ubukundu buri gutera imbere.

"Ingabo nyinshi ziri hano ni mpa nguhe" uko ni ko Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Mahamoud Ali Youssouf yambwiye, amasaha macye tukigera mu gihugu.

Yambwiye ko Djibouti, ihana umupaka na Somaliya, Etiyopiya na Eritereya, ibona inyungu ndetse n'ubumenyi butangwa n'ingabo zikomeye ku isi kandi ikanagira umutekano uri ku rwego rwiza.

Image caption Tomi Oladipo amaze imyaka igera ku 10 ari umunyamakuru wa BBC

Muri uwo mugoroba, twagiye muri resitora gufata ifunguro kugira ngo twumve umwuka w'ubuzima muri Djibouti ndetse no gutera icyumvirizo ku mwuka w'amatora.

Ibikoresho byarafashwe

Itsinda ryacu ryari ririmo umuntu ufata amashusho ndetse n'umuntu ushinzwe gufasha abakora inkuru kandi twatembereye mu tuyira dufunganye, hamwe itsinda ry'abana batunyuzeho biruka bavuga ngo " I-O-G! I-O-G!"

Twari twarabonye izo nyuguti ahantu hose zishatse kuvuga perezida Ismail Omar Guelleh, ku nyubako n'amamodoka ndetse no ku munsi wa kabiri turi mu murwa mukuru twabonye ko bari bazitatse ku mu mabara y'umweru ku musozi witaruye.

Cyari ikimenyetso cgikomeye cy'urwibutso cy'imbaraga z'umugabo wategetse Djibouti imyaka 16 kandi usa nk'uzatsinda umuntu uwo ari we wese umuhangara mu matora azaba muri iki cyumweru.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida Ismael Omar Guelleh afitanye umubano wa hafi n'ibihugu by'Uburayi mu rwego rw'umutekano

Omar Elmi Khaireh ni umwe mu bakandida babiri bahanganye na perezida, hamwe n'abandi batatau bo mu mashyaka arindwi atavuga rumwe na leta bari guhitamo kwanga kujya mu matora.

Bwana Khaireh si ubwa mbere ahanganye n'ubutegetsi, kuko yigeze kujya mu bibazo mu gihe abafaransa bakolonije igihugu mu gihe cy'Ubwigenge bwa Djibouti.

Inkeke kuri perezida'

Ku munsi twageze muri Djibouti, twamubajije ibibazo mbere yo kujya ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza.

Afite furari y'umuhondo mu ijosi, yinubiye ko guverinoma idatanga umwuka mwiza ku batavuga rumwe na leta.

Muri rusange, Djibouti ntibonwa nk'ahantu heza ku batavuga rumwe na leta.

Iri ku mwanya wa 170 ku buhugu 180 ku rutonde rw'igipimo cy'umwaka ushize kireba ubwisanzure bw'itangazamakuru ku isi (World Press Freedom Index) gikorwa n'Umuryango w'abanyamakuru batagira umupaka, Reporters Without Borders, uvuga ko uburyo bw'amategeko ndetse n'ubutemewe n'amategeko bwakoreshejwe mu gucecekesha abanyamakuru.

Ubwo rero ntibyadutangaje kubona imodoka ya Suzuki y'ibara ry'ikijuju yatugendaga inyuma mu mujyi wose, cyangwa se umugabo wadufotoraga rwihishwa akoresheje telefoni ye ngendanwa igihe twari duhagaze hanze y'iduka.

Ariko ntitwari twiteguye ku byakurikiyeho: Itsinda ry'abagabo nibura batandatu baratwegereye mu nzu icuruza ituje cyane icururizwamo ikawa aho twarimo dufatira ifunguro rya saa sita.

Batweretse amakarita y'ibara ry'icyatsi cyibisi batubwira ko bakora mu "rwegeo rw'umutekano w'igihugu."

Umuyobozi wabo, umugabo muremure, ushbora kuba afite imyaka muri za 30, atubwira ko bari batujyanye kuri hoteli yacu gufata ibikoresho.

Hoteli yacu yari iri hakurya y'umuhanda, ariko ku buryo butangaje cyane, bagerageje kuduhatira kwinjira mu modoka ifite ibirahuri by'umukara bitagararaga.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Djibouti Yakira icyicaro gikomeye cy'ingabo z'Ubufaransa bwahoze bukoronije iki gihugu.

Twaranze ndetse baza kwemera kugenda n'amaguru baduherekeje, bari batwambuye telefoni ngendanwa zacu.

Umukozi ukora ku rwakiriro rwa hoteli yacu yagerageje kutuvuganira, yamagana imyifatire y'abo bagabo yarimo urugomo igihe bakwirakwiraga mu muryango wa hoteli, badusaba kubaha ibyuma byacu bifotora.

Ariko ukuturengera kwe byamukururiye ibibazo, nyuma abagabo babiri bambaye imyenda yanditseho "polisi" mu nyuguti zitsindagiye inyuma ku mashati yabo yo mu bwoko bwa polo, bamutwaraga mu yindi modoka.

Batwaye abanyamakuru bacu mu modoka yari imbere, baduhatira gushyira imitwe yacu hasi cyangwa se bakatwambika ibitambaro mu maso.

Nta kuvugana n'abo hanze byemewe

Twerekeje mu burasirazuba uvuye kuri hoteli yacu, duhagarara ku nyubako aho twafungiwe mu gihe cy'amasaha agera kuri 19.

Twahahuriye n'umugabo wiyita Abdi ariko adakomeje. Yasaga n'umuntu uri kugenzura ibyo byose kandi atubwira ko ibi byari ibibazo by'umutekano w'igihugu. yaduhaye ikawa n'amazi.

Twahaswe ibibazo mu gihe cy'amasaha umunani yose hamwe. rimwe na rimwe turi hamwe ariko cyane cyane buri umwe umwe.

Kubera iki twagiranye ikiganiro n'umuntu utavuga rumwe na leta?

Kubera iki twahisemo iki gihe by'umwihariko kuza muri Djibouti?

Rimwe na rimwe ibibazo byabo byatumaga nibaza niba twaribeshye ku itariki y'amatora.

Banadushije gutera inkeke perezida no guterwa inkunga n'abatavuga rumwe na leta.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Djibouti ifite icyicaro cy'ingabo za Amerika n'iza Afurika

Bafotoye impapuro zacu z'inzira bita pasiporo (passports),

Byari bisekeje uburyo batanashoboraga gufata umwanzuro w'ibyaha byo kudushinja.

Kera kabaye Abdi, uwo mugabo wari ubishinzwe, atubwira ko icyemezo cyari cyarangije gufatwa giturutse hejuru cyo kutwirukana mu gihugu.

Icyo gihe, aho twari dufungiye, ntitwari twemerewe kuvugana n'uwari we wese.

Abantu bari baducunze barangije akazi badusigira ababasimbuye.

Aba bo bari bakiri urubyiruko benshi bari nko mu myaka ya za 20 ndetse basa n'abadashaka kutwumva, ahubwo bibanda guhekenya icyatsi cya Khat, icyatsi gifatwa nk'igitera imbaraga muri aka karere.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Icyambu cya Djibouti ni inzira yerekeza mu bunigo bwa Suez, kimwe mu byambu bigira akazi kenshi

Hari igihe cyageze batubwira ko igihe cyo kugenda kigeze. batujyanye ku kibuga cy'indege ariko ntibashoboye kutujyana mu ndege y'urugendo rwa 23:30 ku isaha mpuzamahanga GMT na Kenya Airways. Ubwo rero twasubijwe ku nyubako y'ibiro by'umutekano w'igihugu.

Kuri iyi nshuro tweretswe icyumba, ntekereza ko cyari icy'abarinzi bacunga umutekano. Hari harimo imufariso batugeneye.

Igihe uko tuei batatu twaharyamaga, twatekereje ku bo mu miryango yacu ndetse na bagenzi bacu dukorana bashoboraga gushaka kutuvugisha.

Ntitwaryamye kugeza bucyeye. Mu gitondo twongeye kujyanwa ku kibuga cy'indege.

Twihutiye kujya mu ndege, yari yanakererewe iturindiriye.

Kuri iyi nshuro noneho twari dufite telefoni zacu ndetse dushobora kuvuga ko twari tumeze neza.