Magufuli na Kagame bacanye urumuri ku rwibutso rwa jenoside

Abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Tanzaniya bacana urumuri ku rwibutso rwa Gisozi Uwufise ububasha kw’isanamu Rwanda presidency
Image caption Abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Tanzaniya bacana urumuri ku rwibutso rwa Gisozi

Perezida Paul Kagame na Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzaniya, batangije umuhango wo kwibuka jenoside ku nshuro ya 22, bacana urumuri rwiswe urw'icyizere ku rwibutso rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Mu ijambo yahavugiye, umuyobozi wa Komisiyo yo kurwanya jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, yatunze agatoki ibihugu bya Republika Iharanira Demokarasi ya Congo ,u Bufransa n'U Burundi ko bigicumbikiye abagize uruhare muri jenoside.

U Budage bwashimwe kuba bwarafashe kandi bugacira imanza bamwe mu bayobozi b'umutwe wa FDLR barimo Ignace Murwanashyaka .

U Rwanda rufata uyu mutwe nk'uhuriyemo abagize uruhare muri jenoside mbere y'uko bahungira mu bihugu byo hanze.

Dr Bizimana yanenze u Bufaransa ko bukomeje kugaragaza ubushake buke bwo guta muri yombi abagize uruhare muri genoside ,