Kerala mu Buhinde: Ibishashi by'umuriro ku rusengero byateye inkongi yishe abantu bagera ku 100

Umuriro ku rusengero
Image caption Iturika ryabereye mu bubiko by'ibishashi by'uuriro bikoreshwa mu kwizihiza ibirori

Polisi iravuga ko iturika n'inkongi byatewe n'ibishashi byishe abantu bagera ku 100 ku rusengero rw'aba Hindu mu ntara ya Kerala mu Buhinde.

Ibinyamakuru byo mu gihugu biravuga ko ibyo bishashi by'umuriro bikoreshwa mu birori ubundi byagombaga gukoreshwa mu kwizihiza iserukiramuco ry'umwaka mushya, byaturitse saa 03:30 (22:15 ku isaha mpuzamahanga GMT) ku wa Gatandatu.

Inyubako y'urusengero yahise ihirima, itera impfu nyinshi. Abantu barenga 200 bakomeretse.

Minisitiri w'Intebe Narendra Modi yagiye ahabereye impanuka.

Bwana Modi yanyuze ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Paravur wegereye icyambu, "ishegeshe umutima kandi irenze uruvugiro."

Bukimara gucya, abantu babarirwa mu majana bazindukiye ku rusengero kureba abavandimwe babo n'inshuti mu gihe amatsinda y'abakora ubutabazi bwihutirwa yakoreshaga ibimodoka bikomeye mu gushaka inzira kugira ngo bagerer ku barokotse.

Image caption Abantu barenga 200 bakomeretse.

Benshi mu bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya leta Thiruvananthapuram biri mu murwa mukuru w'intara, kandi bameze nabi cyane.

Umuturage Jayashree Harikrishnan, yagize ati: " Ibimanyu binini byagurukaga mu kirere. Ibice bimwe byaguye mu busitani bwacu."

Umwe mu bazize iyi mpanuka biravugwa ko yari atwaye igare ari nko mu ntera ya kilometero imwe akubirwa n'ikimanyu cy'inyubako cyagurukaga mu kirere.

Undi mutangabuhamya yavuze ko inyubako yahuye n'ikibazo cy'ibura ry'umuriro nyuma y'iturika rya mbere, byatumye ubutabazi bukomwa mu nkokora.

Umuturage Krishna Das yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: "Byari akavuyo gakomeye".

"Abantu basakuzaga bari mu mwijima. Inzogera z'imodoka zitwara indembe zahagaze, kanid mu mwijima nta muntu wari uzi uko asohoka mu nyubako."