Abakekwaho ibitero by'i Buruseli batawe muri yombi
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Abakekwaho ibitero by'i Buruseli batawe muri yombi

Abashinjacyaha mu Bubiligi baravuga ko umwiyahuzi ukekwaho kugira uruhare mu bitero by'i Buruseli warokotse yemeye ko itsinda ryateguraga ikindi gitero mu Bufaransa.

Mohamed Abrini yavuze ko umutwe bakoranaga wari wafashe icyemezo cyo kugaba ibitero i Buruseli nyuma y'ifatwa rya mugenzi wabo Salah Abdeslam.

Biranavugwa ko ashobora no kuba yemeye kuba umwiyahuzi wa bombe ya gatatu yo mu gitero cyo ku kibuga cy'indege, agahunga mbere yo kuyituritsa.