Brezil itegereje ibizava mu matora ya komite azaba intambwe ikomeye mu kweguza perezida Rousseff

Abanyururu bafashije mu kubaka urukuta rutangira imyigaragambyo muri Brasilia ku ya 10/04/2016. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abanyururu bafashije mu kubaka urukuta rutangira imyigaragambyo muri Brasilia

Abaturage ba Brezil bategereje itora rya komite y'inteko ishinga amategeko, intamwe ikomeye mu gukura icyizere kuri perezida Dilma Rousseff.

Akanama kagizwe n'abantu 65 karafata umwanzuro wo gusaba ko perezida wa Brezil yakurwaho icyizere ku birego by'uko yakoze uburiganya bujyanye na konti za guverinoma kugira ngo ahishe igihombo gikomeye.

Polisi muri Brezil iri kwitegura imyigaragambyo y'abantu bashobora gukorera mu murwa mukuru Brasilia.

Urukuta rwa metero ebyiri z'ubuhagarike rwubatse mu byuma ruri kuzamurwa kugira ngo rutandukanye abamagana guverinoma n'abayishyigikiye.

Umushinjacyaha mukuru Jose Eduardo Cordozo, yanenze inzira irimo "amakosa" iri gukoreshwa, yabivuze arakaye igihe yari ari mu nama, avugira perezida.

Yagize ati: "Biratangaje kwirukana perezida utarigeze akora ibyaha, utarigeze yiba n'urumiya. Kandi iyi nzira iterekana ibyaha cyangwa uburiganya yaba ari uguhirika ubutegetsi".

Uyoboye akanama, Jovair Arantes, wavuze mu cyumweru gishize ko hari impamvu zishobora gutera perezida gukurirwaho icyizere, yongeye guhagarara kuri icyo cyemezo cyo gukomeza imirimo y'akanama kari kubyigaho, avuga ko cyashyigikiwe n'abanyamategeko, abantu bo mu rwego rwubukungu ndetse n'itangazamakuru.

Itora rya komiti ni nk'ikimenyetso, kubera ko icyavamo icyo ari cyo cyose, inteko ishinga amategeko yose izatora kuri iki cyemezo muri iki cyumweru cyangwa mu ntangiriro z'igitaha.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Urukuta rw'ibyuma rwa metero ebyiri ruzatandukanya abashyigikiye perezida n'abamwamagana

Ariko abasesenguzi bavuga ko ibi bizerekana uburyo abadepite bakomeye bagize inteko ishinga amategeko batekereza ikurwaho ry'icyizere kuri perezida, ndetse itangazamakuru rikavuga ko iri tora rishobora gukorwa ibanga.

Igihugu kirimo ibice

Itangazamakuru muri Brezil riri kuvuga ko abagize inteko ishinga amategeko barenga 100 kuri 513 batarafata icyemezo cy'aho bahagaze kuri iki kibazo.

Madamu Rousseff, uhakana yivuye inyuma ibirego ashinjwa, ashoboye kubona abadepite 172 badashyigikiye icyemezo cyo kumukuraho icyizere, iryo tora ryahita risubikwa.

Ariko rero 342 nibatora bashyigikiye icyo cyemezo, ikibazo cyizajya muri sena.