Perezida Dilma Roussef mu mazi abira

Dilma Roussef Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Dilma Roussef

Muri Bresil ishyaka ry'abakozi rya Perezida Dilma Rousseff, ryavuze ko rigiye gukomeza kumushyigikira haba mu mihanda cyangwa se muri sena nyuma y'aho abadepite bemeje ko igikorwa cyo kumuvana ku butegetsi binyuze mu ntekonshinga mategeko gikomeza.

Bibiri bya gatatu by'abadepite nibyo babitoye nkuko bisabwa n'amategeko.

Ubu ikigiye gukurikiraho nuko na sena nayo igomba kubyemeza kandi byitezwe ko ishobora kuba imuhagaritse ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu gihe cy'amezi atandatu mu gihe cy'urubanza rwo kumuvana ku butegetsi.

Abashyigikiye Perezida Dilma Roussef bashinja abatavuga rumwe nawe kumukorera coup d'etat.

We ahakana yivuye inyuma ko atigeze akoresha uburiganya ku birebana n'umutungo wa leta kugirango abashe kongera gutorwa muri 2014.