Abantu barenga 500 nibo bamaze guhitanwa n'umutingito muri Equateur

Umujyi wa Pedernales nyuma y'umutingito Uwufise ububasha kw’isanamu AFP/Getty Images
Image caption Hari ubwoba ko abantu babarirwa mu magana bashobora kuba baraguye mu mujyi wa Pedernales

Abategetsi bo muri Equateur baravuga ko abantu byibura 500 aribo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n'umutingito wibasiye icyo gihugu.

Umutingito wapimaga 7.8 ku gipimo cya Richter wibasiye igihugu cya Equateur kuwa gatandatu kandi kugeza ubungubu igikorwa cyo gushakisha abarokotse kirakomeje.

Uwungirije minisitiri w'intebe, Diego Fuentes, yaburiye abantu ko umubare w'abo uwo mutingito wahitanye ushobora kurushaho kwiyongera mu gihe icyizere cyo kubona abarokotse kigenda kiyoyoka.

Kuwa kabiri, umukuru w'icyo gihugu, Rafael Correa, yavuze ko gusana ibintu byangijwe n'uwo mutingito wibasiye igice cy'icyo gihugu gikora ku nyanja ya Pacifique bizatwara amafaranga abarirwa muri za miliyari nyinshi z'amadolari.

Yavuze ko aka ari akaga gakomeye igihugu cye cyahuye nako mu myaka mirongo irindwi ishize.

Abantu bagera kuri 2500 bakomerekeye muri uwo mutingito.

Kuwa mbere nimugoroba abantu batandatu barimo n'abakobwa babiri - umwe w'imyaka itatu n'undi w'imyaka icyenda - babashije gutabarwa mu binonko by'ihoteli iri hafi y'umujyi wa Manta.

Imijyi ya Portoviejo na Pedernales yashegeshwe cyane n'umutingito.