Ibihugu 170 byashyize umukono ku masezerano yo kurwanya kwanduza ikirere

Umwotsi w'imodoka wanduza ikirere
Image caption Umwotsi w'imodoka wanduza ikirere

Mu muhango webereye mu muryango w'abibumbye i New York, intumwa z'ibihugu nibura 170, zashyize umukono ku masezerano yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Atangiza uwo muhango, umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Ban Ki-Moon, yavuze ko isi irimo kurushanwa n'igihe.

Yasabye ibihugu byose kwemeza ayo masezerano vuba kugira ngo atangire kubahirizwa.

Ubushinwa n'amerika, ibihugu bibiri bya mbere ku isi mu bihumanya ikirere, byamaze kuvuga ko bizashyira umukono kuri ayo masezerano muri uyu mwaka.

Ibindi bisa n’ibi