Umwarimu wa kaminuza yishwe atemaguwe i Rajshahi muri Bangladesh

Ifoto ya Siddique, Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Siddique yigishaga icyongereza muri kaminuza

Muri Bangladesh hari umwarimu wo muri kaminuza wishwe atemaguwe mu gitero igipolisi kivuga ko gisa n'ibindi byahitanye abantu batanga ibitekerezo byabo kuri interineti btajyanye n'idini ndetse n'impirimbanyi zitemera imana. mu mezi ashize.

AFM Rezaul Karim Siddique, w'myaka 58, yigishaga icyongereza muri kaminuza ya Rajshahi mu burengerazuba bwa Bangladesh.

Abantu batari bamenyekana bamutemaguye bakoresheje imihoro mu gihe yari avuye iwe agiye ku kazi.

Umwaka ushize, abantu bane bazwi cyane batangaga ibitekerezo kuri interineti (bloggers) bitajyanye n'idini bishwe hakoreshejwe imipanga.

Igipolisi kiravuga ko Siddique yagiraga uruhare muri gahunda zerekeranye n'umuco kandi ko yari yarashinje ishuri ahantu hitwa Bagmara hahoze ari indiri y'umutwe utemewe n'amategeko ugendera ku matwara akaze ya Isilamu witwa Jamayetul Mujahideen Bangladesh (JMB).