Papa Wemba yitabye imana

Papa Wemba Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Yarimo aririmba mu gitaramo cy'iserukiramuco rya muzika i Abidjan mbere yuko yikubita hasi akaraba

Umunyamuziki w'icyamamare w'umunyekongo, Papa Wemba, yitabye imana nyuma yo kuraba akagwa igihe yari mu gitaramo muri Cote d'ivoire.

Amafoto yo muri icyo gitaramo cyaberaga i Abidjan yamwerekanye yaguye hasi mu gihe ababyinnyi be bakomeje kubyina batazi ibirimo kumubaho.

Umuvugizi we yavuze ko yitabiye imana mu bitaro.

Yari afite imyaka 66.

Papa Wemba - izina rye nyaryo ryari Jules Shungu Webadio - yagize uruhare runini mu guhindura injyana y'umuziki muri Congo mu myaka ya 1970 na 1980 kandi atuma injyana ya Soukous ikundwa cyane muri Afurika.

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Reba agace ka video y'indirimbo ye "D'adoration" yo muri 2015

Mu matsinda ye y'abaririmbyi ya Zaiko Langa Langa, Isifi na Viva La Musica, Papa Wemba indirimbo ze zarakunzwe cyane.

Muzakunzwe cyane harimo "L'Esclave" na "Le Voyageur".

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Aha yari mu gitaramo i Paris muri 2006

Muri 2004, Papa Wemba yahamijwe icyaha cyerekeranye no gufasha abimukira kwinjira mu Bufaransa mu buryo butemewe n'amategeko maze afungwa amezi atatu.

Abo bimukira ngo binjiraga mu Bufaransa biyita ababyinnyi be.

Mbere yaho kandi Papa Wemba yari yarigeze no gufungwa muri Zaire ku gihe cy'ubutegetsi bwa Mobutu ashinjwa kuba yarakundanye n'umukobwa w'umujenerali mu ngabo z'icyo gihugu.