Guhangana n'ibura ry'akazi ku barangije kwiga mu Rwanda

Abarangiye Kaminuza bari gushaka akazi mu Rwanda
Image caption Abashaka akazi kandi ngo bagomba kwagura imyumvire bakayoboka imirimo yindi

Leta y'u Rwanda irahamagarira abarangije amashuri ya Kiminuza guhindura imyumvire ku birebana n'imirimo mu rwego rwo guhangana n'ibura ry'akazi mu gihugu.

Mu bihe byashize abarangije za Kaminiuza babaga bizeye kubona imirimo myiza yo mu biro yatangwaga ahanini na Leta.

Mu munsi wahuje abatanga akazi n'abagashaka uba buri mwaka, urubyiruko rwasobanuriwqe ko Leta itagifite ubushobozi bwo gutanga imirimo ku barangije amashuri bose.

Abashaka akazi kandi ngo bagomba kwagura imyumvire bakayoboka imirimo yindi irimo n'iyo batahaga agaciro mbere.

Muri stade ntoya ya Kigali, urubyiruko rwanyuranagaho benshi bahanze amaso ku byapa byamamaza.

Ni abasore n'inkumi barangije za Kaminuza batarashobora kubona akazi.

Hari abavuga ko bamaze imyaka ibiri, itatu se cyangwa n'itanu barangije kwiga ariko bakaba bagitegereje akazi batazi igihe kazazira.

Benshi mu bashaka akazi kandi bumva bagombye kukabona bashyize imbere impamyabumenyi za Kaminuza.

Image caption Gouvernement y'u Rwanda yiteguye gufatanya n'abikorera mu guhanga imirimo igera ku bihumbi 200 buri mwaka

Gusa ngo aho isoko ry'umurimo rigeze, hatri igihe izi mpamyabumenyi ziba zidahagije.

Leta y'u Rwanda isaba abarangije Kaminuza gushakisha imirimo aho iboneka , rimwe na rimwe bakirengagiza ibyo bize mu mashuri.

Mu rwego rw'umujyi wa Kigali habarurwa abadafite akazi bagera kuri 19% mu gihe mu bice by'icyaro ari 2%.

Gouvernement y'u Rwanda ivuga ko idashobora kubonera yonyine akazi ku banyeshuri barangiza Kaminuza buri mwaka dore ko ziniyongera buri munsi.

Cyakora ngo ikaba yiteguye gufatanya n'abikorera mu guhanga imirimo igera ku bihumbi 200 buri mwaka.

Gusa ngo birasaba abashaka akazi guhindura imyumvire, n'abarangije Kaminuza bakaba bakwitabira imyuga nubwo yaba idahura n'ibyo bari barakurikiye mu ishuri.