Ibiganiro ku kibazo cy'u Burundi byasubitswe

Perezida Museveni ari mu nama ya mbere yahuje intumwa z'Uburundi i Kampala
Image caption Perezida Museveni ari mu nama ya mbere yahuje intumwa z'Uburundi i Kampala

Itangazo ryasohowe n'umuhuza ku biganiro by' Uburundi, Bwana Benjamin Mkapa, riravuga ko ibiganiro by'Uburundi byari biteganijwe gutangira Arusha mu cyumweru gitaha byasubitswe.

Ubundi ibyo biganiro byagombaga gutangira ku itariki 2 z'ukwezi gutaha.

Bwana Willy Nyamitwe, umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu rwego rw'itumanaho, aremeza ko u Burundi bumaze kumenyeshwa icyo cyemezo.

Itangazo ryasohowe n'umuhuza, riravuga ko akeneye kubanza kungurana ibitekerezo n'impande zibifitemo uruhare.

Itangazo ryavuze ko icyo cyemezo cyagezweho nyuma yo kungurana ibitekerezo hagati ya Bwana Benjamin Mkapa n'umunyamabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu by'Afurika y'uburasirazuba, Bwana Liberat Mfumukeko.

Iryo tangazo ryavuze ko ibiganiro bishyizwe mu cyumweru cya 3 cy'ukwezi gutaha.

Ibindi bisa n’ibi