Intumwa ya LONI iravuga ko 'ibyobo birenga 50 bya IS' byavumbuwe muri Iraki

Abahanga mu rwego rwo gupima isano y'amaraso bambaye impuzangano bari hafi y'ikimodoka gicukura Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Inzego z'umutekano muri Iraki zavumbuye imirambo 40 mu byobo rusange mu kwezi kwa Kane

Intumwa y'Umuryango w'Abibumbye yavuze ko kugeza ubu hamaze kuvumburwa ibyobo rusange 50 byahamwemo abantu mu bice bya Iraki byahoze bigenzurwa n'umutwe wa IS.

Jan Kubis yabwiye Akanama k'Umutekano ka LONI ko ari "ikimenyetso cy'ubwicanyi bukomeye" IS yakoze.

Ibi byobo rusange byavumbuwe mu mezi macye ashize nyuma y'uko ubutaka IS yanzuraga bwongeye gufatirwa.

Ibyobo byavumbuwe vuba aha mu mujyi wa Ramadi mu kwezi kwa Kane bishobora kuba birimo imibiri y'abantu 40.

Bwana Kubis yavuze ko umuryango mpuzamahanga ukwiye gufata "intambwe zo kuryoza" abarwanyi ba IS ibyo bakoze.