Abahawe igihembo cyitiriwe Nobel basaba ko ibihano byahawe Koreya y'Amajyaruguru byoroshywa.

Abakozi bakora mu bubyaza ku bitaro biri i Pyongyang Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Ingendo mpuzamahanga muri Koreya y'Amajyaruguru ziragenzurwa bya hafi

Itsinda ry'abantu bahawe igihembo cya Nobel, bavuze ko ibihano byahawe Koreya y'Amajyaruguru biri kubangamira ubuzima ndetse na siyansi, ko bikwiye koroshywa.

Babivugiye i Beijing nyuma yo gusura Pyongyang mu gisa n'uburyo bugamije gushaka ibiganiro. Umwe muri bo yagize ati:

"Ntushobora guhindura peneselini mo igisasu cya nuclear."

Ibihano mpuzamahanga byafatiwe Koreya y'Amajyaruguru byongeye gukazwa muri uyu mwaka nyuma y'uko itangarije ko yagerageje igisasu cya bombe ndetse ikanohereza misile mu kirere.

Uruzinduko rw'aba bantu bahawe igihembo cya Nobel cyitiriwe amahoro ruje mu buryo budasanzwe igihe ishyaka riri ku butegetsi muri Koreya y'Amajyaruguru na perezida Kim Jong-un ashimagiza "intambwe ikomeye" yatewe mu rwego rwa siyansi n'imbaraga za nuclear.

Iki gikorwa kibonwa muri rusange nk'amahirwe ya Bwana Kim yo gukomeza ubutegetsi bwe, kandi Koreya y'Amajyepfo yasabye abanyamahanga kutahasura, itinya ko byaba nko gukoresha ubu buryo mu gutaka Koreya y'Amajyaruguru.

Aaron Ciechanover wahawe igihembo cya Nobel muri 2004 mu rwego rw'ubutabire, yagize ati:

"Ntitwaje kunenga. Rwose twaje kuganira ndetse no gusangira ibitecyerezo n'abanyeshuri."

Ku ngingo y'ibihano, yagze ati: "ntiwahindura penesilini mo ikibombe...Ntushobora kotsa igitutu utuma abantu baremba."

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Itsinda ryagiye mu rugendo ririmo batatu bahaye igihembo cyitiriwe Nobel ndetse n'igikomangoma cyo muri Liechtenstein