Abahuye n'inkangu batanguye gufashwa mu Rwanda

Infashanyo zikenewe ntizirakwira
Image caption Infashanyo zagemuwe ku bahuye n'ivyago Gakenke

Muri rusange abantu 53 bahitanywe n'iyo myuzure abandi amagana bavanwa mu byabo kuko inzu zabo zabasenyukiyeho.

Nk'uko umuyobozi wungurije ushyinzwe imibereho myiza y'abaturage Uwimana Catherine yabyiganiye BBC, mu karere ka Gakenke ngo imfashanyo bari gutanga n'iyibikoresho nkenerwa mu buzima busanzwe bwo mu rugo.

Harimo amasafuriya, amajerekani, ibiringiti n'ibindi.

Yavuze ko amahema bafite bataratangira kuyatanga ngo kuko bagishakisha ahantu ho kuyubaka, hagati aho abaturage badafite aho baba bakaba bagicumbukiwe mu baturanyi.

Yemeza ko imfashanyo icyiri nkeya ugereranyije n'abantu bayikeneye, gusa ngo baracyategereje indi mfashanyo ivuye mu muryango utabara imbabare.

Avuga kandi ko nta mfashanyo y'ibiribwa yari yaza, ngo baracyakora urutonde ngo bamenye buri muryango n'abantu ufite n'ibiribwa ukeneye.

Hagati aho umuhanda uhuza umujyi wa Kigali n'imijyi yo mu majyepfo ndetse no mu burengezazuba washoboye gufungurwa uyu munsi mu gitondo.

Naho umuhanda uhuza umujyi wa Kigali n'imijyi y'amajyaruguru wafunguriwe gusa amamodoka mato ndetse n'amakamyo y'uruganda rwenga inzoga yari yarawuhezeko ubwo imyuzure yatangiraga mu mpera z'icyumweru gishize.