Umukuru wa HCR arasaba ko impunzi zirushaho gufashwa

Umukuru wa HCR, Filippo Grandi Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Umukuru wa HCR, Filippo Grandi

Umukuru w'ishami rya ONU ryita ku mpunzi, Filippo Grandi, yongeye gusaba ko isi ihagurikira ikibazo cy'impunzi kivugwa hirya no hino ku isi.

Yabwiye BBC ko kwita ku mpunzi byagombye kuba inshingano za buri wese aho gukorwa gusa n'ibihugu bikeya byakiriye impunzi zibariwa mu bihumbi amagana.

Umukuru wa HCR kandi avuga ko ikibazo cyo gutanga amafaranga afasha izo mpunzi kitagombye guharirwa gusa ibihugu birindwi cyangwa se umunani bisanzwe bitanga imfashanyo.

Bwana Grandi yanasabye ko hakongerwa ingufu mu gikorwa cyo gutuza impunzi mu bindi bihugu.

Aravuga ko ugereranije hafi munsi ya kimwe cy'ijana by'impunzi ku isi batujwe mu gihugu gishya mu mwaka ushize.