Perezida mushya wa Philippine ashyigikiye igihano cy'urupfu

Rodrigo Duterte Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Rodrigo Duterte yavuze byinshi byakuruye impaka mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Perezida uherutse gutorwa muri Philippine - Rodrigo Duterte - aravuga ko azasubizaho igihano cy'urupfu kandi ko azaha inzego z'umutekano uburenganzira bwo kurasa zikica.

Ibi biri mu bintu byinshi byakuruye impaka nyinshi yavuze ko azakora natorwa, birimo kubuza abantu kunywa inzonga no kunywa itabi ndetse n'amategeko y'umukwabu ku bana.

Yanasezeranije abaturage kandi ko ingoro y'umukuru w'igihugu azayihindura ibitaro.

Bwana Duterte yari yarahimbwe akazina ka ruharwa mu gutanga ibihano (the Punisher) kubera ibyo yagezeho mu kurwanya urugomo igihe yari umuyobozi w'umujyi wa Davao uri mu majyepfo y'igihugu.

Inkozi z'ikibi zirenga 1000 zishwe n'inzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Davao igihe wari uyobowe na Rodrigo Duterte.

Igihugu cya Philippine cyavanyeho igihano cy'urupfu muri 2006.

Bwana Duterte - w'imyaka 71 y'amavuko - yabwiye abanyamakuru ko icyo azakora ari ugusaba inteko nshingamategeko igasubizaho igihano cy'urupfu.