Suede yakatiye umunyarwanda gufungwa burundu kubera icyaha cya jenoside

Imyenda y'abaguye muri Kiliziya ya Nyamata Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Imyenda y'abatutsi baguye muri Kiliziya ya Nyamata ubu habaye urwibutso

Urukiko rwo muri Suede rwakatiye umunyarwanda Claver Berinkindi igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Yanahamijwe icyaha cyo kwica, kugerageza kwica no gushimuta.

Yategetswe kwishyura impozamarira bamwe mu bahohotewe.

Uyu mugabo wari umaze imyaka ibiri muri gereza yahamwe n'icyaha cyo kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry'abatutsi mu Mayaga mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama.

Berinkindi - w'imyaka 61 y'amavuko - avuka mu cyahoze ari Gikongoro ariko akaba yari yarimukiye mu Mayaga aho yakoraga ubucuruzi bw'imyaka.

Amaze igihe kirekire muri Suede ndetse yari yaranabonye ubwenegihugu bwaho.

Amategeko yo muri Suede yemerera inkiko zaho gukurikirana abantu bakoze ibyaha hanze y'icyo gihugu.

Iyi ni inshuro ya kabiri urukiko rwo muri Suede rukatira umunyarwanda gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n'icyaha cya jenoside.