Umugabo wahawe igitsina gishya arashaka kuba intangarugero

Thomas Manning mu bitaro Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Manning yizeye ko agiye kuba urugero ku bandi bagabo ibitsina byabyo byangiritse

Umugabo wo muri Amerika abaganga baherutse guha igitsina gishya yabwiye BBC ko afite ikizere ko icyo gikorwa cy'abaganga kizaba ingirakamaro ku bagabo bahoze ari abasirikare ibitsina byabo byangijwe n'imirwano.

Thomas Manning, ufite imyaka 64, yavuze ko iyo igisasu giciye amaguru y'umusirikare bidahagararira mu mavi gusa.

Bwana Manning avuga ko yari yarimeje kuzahabwa igitsina gishya nyuma yaho icyo yavukanye abaganga bagiciye kubera indwara ya kanseri.

Yavuze ko ikimubabaje ari uko yagombye gutegereza ko hagira undi mugabo upfa kugira ngo abaganga bakoreshe igitsina cye mu kumufasha.

Mbere ya Manning hari undi mugabo wahawe igitsina gishya mu Bushinwa naho undi bikorerwa muri Afurika yepfo.

Ibindi bisa n’ibi