Ibiganiro bihuza abarundi byatangiye Arusha

Intumwa ziri mu biganiro ku Burundi byatangiye i Arusha muri Tanzania
Image caption Intumwa ziri mu biganiro ku Burundi byatangiye i Arusha muri Tanzania

Ibiganiro bihuza abarundi byatangiye none Arusha muri Tanzania, biyobowe n'umuhuza wagenwe n'Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba, Benjamin Mkapa, wahoze ari Prezida wa Tanzania.

Muri ibyo biganiro, harimo intumwa za leta y'Uburundi ziyobowe na Ministri w'ububanyi n'amahanga, Alain Aimé Nyamitwe.

Harimo kandi abakuru b'amashyaka yemewe mu Burundi, abahoze ari abakuru b'igihugu cy'u Burundi nka Domitien Ndayizeye, amashyirahamwe atagengwa na leta, abahagarariye amadini, abahagarariye abategarugori, n'abandi banyapolitiki.

Hari kandi uhagaharariye umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'abibumbye, uhagarariye Umuryango w'ubumwe bw'Afrika, Umunyamabanga mukuru w'umuryango wa Afurika y'uburasirazuba n'abahagagariye ibihugu byabo mu karere.

Benjamin Mkapa atangiza ibyo biganiro yasabye mbere na mbere ko ubwicanyi bwahagarara mu Burundi.

Kimwe n'abandi bose bafashe ijambo, yavuze ko amahoro y'Abarundi ari mu maboko yabo ubwabo, bityo bakaba bagomba kugira ubushake bwo kumvikana.

Yavuze ko yiteguye guha buri wese umwanya n'ijambo kugira ngo atange ibitekerezo bye ku nzira zo kugarura amahoro mu Burundi.

Inama itangira nta murundi wahawe ijambo, yaba uwo muri Leta cyangwa mu migambwe.

Image caption Muri ibyo biganiro kandi harimo n'abigeze kuyobora Uburundi nka Domitien Ndayizeye

Prezida Mkapa nta n'icyo yavuze ku mpamvu zamuteye kudatumira ihuriro CNARED ritavuga rumwe na leta.

Gusa amashyaka amwe mu barigize arahari; akaba yaje ku giti cyayo.

Nyuma y'umuhango wo gutangira ibyo biganiro, umuhuza yatangiye guhura na buri ruhande ukwarwo, akaba ari nako bizakomeza kugera kuwa kabiri.

Iyo mibonano irabera mu muhezo.

Prezida Mkapa yavuze ko muri iki cyiciro cy'ibiganiro, agamije kumva buri ruhande uko rwumva inzira yakurikizwa kugira ngo amahoro agaruke mu Burundi vuba kandi ku buryo buhamye.