John Kerry muri Myanmar

John Kerry Uwufise ububasha kw’isanamu AFP

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika, John Kerry, ari mu ruzinduko muri Myanmar.

Uru nirwo ruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu kuva aho hagiriyeho ubutegesi bwavuye mu matora ashingiye kuri demokarasi; ya mbere mu myaka 50 ishize.

Mu nama na Aung San Suu Kyi - ufatwa nkaho ariwe mukuru w'icyo gihugu - John Kerry yavuze ko inzira ya demokarasi Myanmar yahisemo nyuma y'imyaka myinshi y'ubutegetsi bwa gisirikare ari ikintu isi yose yagombye kwishimira.

Ariko rero yongeyeho ko kugira ngo ibihano amahanga yari yarafatiye icyo gihugu biveho bizaterwa n'intambwe icyo gihugu kizaba kimaze gutera muri demokarasi.

Mu cyumweru gishize, Leta zunze ubumwe za Amerika zoroheje bimwe mu bihano zafatiye icyo gihugu.

Ariko ibihano mu rwego rw'ubukungu ku bigo byo muri Myanmar bifitanye isano n'igisirikare kigikomeye mu rwego rwa politiki byo ntabwo byakozweho.