Kwifotoza wambaye ubusa kugirango ubone inguzanyo

Umuntu ufite amafranga yo mu Bushinwa Uwufise ububasha kw’isanamu AFP

Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa biravuga ko banki zo muri icyo gihugu zikora mu buryo butemewe n'amategeko zirimo gukoresha uburyo budasanzwe bwo kwaka ingwate.

Usibye gutanga umwirondoro wa bene wabo, abasaba inguzanyo bagomba gutanga n'amafoto yabo bambaye ubusa bafite mu ntoki indangamuntu zabo.

Ababaguriza bababwira ko bazabakoza isoni bashyira ahagaragara ayo mafoto nibaramuka batabashije kwishyurira igihe.

Nubwo ayo mabanki atemewe n'amategeko yaka inyungu ziri hejuru, abantu batari bake barayakoresha mu Bushinwa kubera ko nta mabanki menshi ya leta aba yiteguye kuguriza abaturage b'abashinwa bakennye.