Hari ikibazo cy'ibiyobyabwenge mu rubyiruko mu Rwanda

Misinitiri ushinzwe ubuzima, Madame Binagwaho, mu birori byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiriko mu Rwanda
Image caption Leta y'u Rwanda ishaka kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Minisiteri y'ubuzima iravuga ko ubushakashatsi mu gihugu cyose bwerekanye ko urubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 34 rwanyoye ibiyobyabwenge inshuro imwe cyangwa nyinshi.

Iyi ministeri ivuga ko iyi mibare iteye impungenge kuko yugarije igice kinini cy'Abanyarwanda dore ko abasaga 55% ari urubyiruko.

Urwego rw'igipolisi rushinzwe kugenza ibyaha rwo ruvuga ko abantu bagera kuri 70% by'abo bafunze baba bakurikiranyweho kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Iki gipolisi kivuga kandi ko gitewe impungenge no kuba mu Rwanda hatangiye kuba inzira y'ibiyobyabwenge bihanyura bijya ku yandi masoko nk'iry'Uburayi.

Amategeko avuga iki?

Amategeko y'u Rwanda avuga ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gishobora gutuma umuntu agira imyitwarire idasanzwe kandi cyangiza ubuzima bwe.

Ibi bivuze ko hari bimwe bifatwa nk'ibiyobyabwenge mu Rwanda nyamara mu bindi bihugu bidafatwa uko.

Ibyo ni nk'inzoza zimwe zikozwe ku buryo bwa gakondo nk'izitwa za kanyanga.

Mu Rwanda kandi ngo bemera ko inzoga zikorewe mu ruganda nazo zishobora kuba ibiyobyabwenge iyo zanyowe ku rugero ruri hejuru.

Gusa kuri izi nzoga zo mu ruganda, igipolisi kivuga ko kitabona amategeko agifasha guhana uwazinyoye kuko nta rugero rwagenwe umuntu atemerewe kurenza.

Image caption Polisi y'u Rwanda ivuga ko mubo ifunze 70% ari kubera ibiyobyabwenge

Iki kibazo cy'ibiyobyabwenge cyahagurukije inzego zose z'igihugu.

Hamaze gushingwa komite ihuriwe na Ministeri zitandukanye yahawe inshingano zo guhashya ibi biyobyabwenge.

Inshingano yahawe ni izo kwigisha no kumenyesha abanyagihugu, ihereye ku rubyiruko, ububi bw'ibiyobyabwenge.

Mu mpamvu zivugwa ko zituma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, ku isonga haza imibanire mibi mu miryango ndetse n'ubujiji bwa bamwe mu babyeyi.

Umujyi wa Kigali ni cyo gice cy'igihugu kivugwamo ibiyobyabwenge byinshi cyane cyane mu duce tumwe na tumwe twawo dutuwe cyane kandi twiganjemo abakene.