Urugendo rwa Benjamin Netanyahu mu Rwanda

Umushikiranganji wa mbere wa Israel yakiriwe na Perezida P Kagame Uwufise ububasha kw’isanamu BBC, Yves Bucyana
Image caption Umushikiranganji wa mbere wa Israel yakiriwe na Perezida P Kagame

Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yatangiye uruzinduko rw'umunsi umwe mu Rwanda,uruzinduko rugamije kushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi.

Akigera I Kigali bwana Netanyahu yakiriwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.

Biteganyijwe ko Benjamini Netanyahu asura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi mu mujyi wa Kigali mbere y'uko agirana ibiganiro na Perezida Kagame hanyuma abo bategetsi bakaza kuganira n'abanyamakuru.

Ubufatanye bw'u Rwanda na Israel bwibandaga cyane ku bikorwa by'ubuhinzi ndetse icyo gihugu gifasha u Rwanda mu bigendanye n'uburezi cyane cyane mu kwishyurira abanyeshuri b'abanyarwanda bajya kwiga muri icyo gihugu;gusa ngo ubu hagiye kubaho ubufanye bukomeye mu byo kurinda umutekano.

Ubwo yaherukaga mu Rwanda muri 2014, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Israel Avigdor Liberman yatangaje ko ibihugu byombi bisangiye amateka ya jenoside;ubwo yagereranyaga jenoside yakorewe abayahudi bo mu gihugu cye na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.