Umunsi mukuru wa Eid muri Ghana wapfiriyemo 'abantu icyenda' i Kumasi

Ikarita ya Ghana

Itangazamakuru ryo muri Ghana riravuga ko abantu icyenda bapfiriye i Kumasi, umujyi wa kabiri munini wa Ghana, nyuma y'umubyigano watewe no kwizihiza umunsi mukuru wa Ramadan.

Radiyo Joy FM ivuga ko abakomeretse bajyaywe mu bitaro biri hafi y'ahabereye impanuka naho undi muntu umwe ararembye cyane.

Haracyari urujijo ku makuru y'impamvu nyayo yateye uyu mubyigano ku wa Gatatu.

Umwe mu batangabuhamya avuga ko amashanyarazi yacitse agatuma abantu bahungabana abandi bakabyigana bashaka guhunga.

Undi yavuze ko amatara yagiye mu mpera z'ibirori ariko ko abantu batashoboye kugenda kubera ko inzugi z'ahaberaga umunsi mukuru zari zifunze.

Abayisilamu ku isi bizihije umunsi mukuru wa Eid al-Fitr ku wa Gatatu, nyuma y'ukwezi kw'igisibo cya Ramadan.