Gambiya na Tanzania byahinduye amategeko yemera ishyingirwa ry'abana

Umwana w'umukobwa ari gusoma igitabo

Urukiko rukuru muri Tanzaniya rwanzuye ko ishyingirwa ry'abana rigomba gucibwa, ruha guverinoma umwaka umwe wo kongera ikigero cy'imyaka yo gushyingirwa ikaba 18.

Kugeza ubu abana b'abakobwa bafite imyaka 14 bashobora gushyingirwa, bahawe uruhushya n'ababyeyi.

Icyemezo cy'urukiko muri Tanzaniya cyafashwe mbere gato y'uko perezida wa Gambiya Yahya Jammeh atangarije itegeko risa nacyo, ndetse no gufungwa igihe kirekire ku bazarenga kuri iryo tegeko.

Itegeko rivuga ko umuntu wese uzarongora umukobwa w'imyaka iri munsi ya 18 azafungwa kugera ku myaka 20.

Ababyeyi babo bashobora gufungwa kugeza ku myaka 21.

Iki cyemezo kibonwa na benshi nk'intambwe ikomeye mu kurwanya ishyingirwa ry'abakobwa barongorwa bakiri bato.

Impirimbanyi zo mu muryango uharanira ukubaho kwiza kw'abakobwa ni zo zari zarasabye urwo rukiko kuzamura imyaka abahungu n'abakobwa bagomba kuba bafite mbere yo kurushinga igashyirwa kuri 18.