Kuki igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyaburijwemo muri Turikiya?

Abasirikare batahiriwe no guhirika ubutegetsi mu nyuma baje kwitanga. Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Abasirikare batahiriwe no guhirika ubutegetsi mu nyuma baje kwitanga.

Hashize amasaha menshi mu ijoro ryo kuwa gatanu abasirikare babarirwa mu magana ba Turikiya bisa nkaho bigaruriye ahantu hakomeye mu mijyi ya Ankara na Istambul.

Perezida Recep Erdogan ntiyabonetse cyane mu gihe abageragezaga guhirika ubutegetsi bigaruriraga inyubako n'amazu ibitangazamakuru bikoreramo.

Bashakaga gushyigikirwa n'abaturage ariko cyane cyane bakagira n'ubwiganze mu basirikare.

Ministri w'intebe Binali Yildirim yasaga nkaho ariwe wari uyoboye abarwanya icyo gikorwa.

Ariko rero nkuko abanyaturikiya benshi babizi ubutegetsi bufitwe na Perezida Erdogan.

Kugirango ubutegetsi bwe buhirikwe, abari mu gikorwa cyo kubigeragezaga bari kugomba kubanza kumwigizayo ariko rero ntabwo babishoboye.

Mu nyuma yagize ati: "Ni njye mugaba w'ikirenga w'ingabo".

Hashize amasaha menshi nta muzi uzi aho Bwana Erdogan aherereye.

Hari amakuru yavugaga ko yari mu kiruhuko mu mujyi wa Marmaris uri iyo bigwa mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Turikiya.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Bimwe mu bikoresho abo basirikare basize inyuma ku kiraro kiri Istambul bamaze gutsindwa.

Ibintu byaje guhinduka indege ye iguye ku kibuga cya Ataturk mu mujyi wa Istambul aho yahaye ikiganiro abanyamakuru yamagana abageragezaga guhirika ubutegetsi bwe.

Akigera Istambul byahise bigaragara ko leta yari yatangiye kugarura ibintu mu buryo kandi ko yari ishyigikiwe n'abasirikare bo hejuru bakomeye.

Mu mujyi wa Ankara niho hari ingoro y'umukuru w'igihugu kandi ni naho leta ikorera.

Ntabwo ariko leta yahagenzuraga neza; akaba ariyo mpamvu mu mujyi wa Istambul ariho yagereje ijambo ku baturage b'igihugu cye.

Abasirikare bari babashije kwigarurira inyubako z'ibitangazamakuru binyuranye maze bakanyuzaho ubutumwa bwaho buvuga ngo : "Akanama k'amahoro niko kayoboye igihugu kandi hashyizweho amategeko y'umukwabu".

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Erdogan (hagati) ku kibuga cya Ataturk mu mujyi wa Istambul.

Ariko na mbere yuko Erdogan agera Istambul yari yavugiye ku ishami rya CNN muri Turkiya asaba abaturage b'igihugu guhaguruka bakajya mu mihanda.

Perezida asa nkaho yagize amahirwe kubera ko bivugwa ko ihoteli yari arimo mu mujyi wa Istambul yarashwe amaze kuhava maze umunyamabanga mukuru we agafatwa.

Abagerageje guhirika ubutegetsi baba bari bashyigikiwe n'abasirikare benshi?

Kugirango babashe kugira icyo bageraho bagomba kuba bashyigikiwe n'abasirikare benshi.

Abasirikare benshi bagombaga kuba babashyigikiye kandi mu mijyi myinshi ya Turikiya.

Umugaba w'ingabo, Gen Hulusi Akar, n'umukuru w'igisirikare mu mujyi wa Istambul ntabwo bari kumwe nabo muri icyo gikorwa.

Umukuru w'igisirikare mu mujyi wa Istambul niwe wayoboraga igisirikare gishyigiye leta mu gihe umugaba w'ingabo yari yafashwe n'abageragezaga guhirika ubutegetsi.

Umukuru w'igisirikare kirwanira mu mazi n'umukuru w'abasirikare kabuhariwe nabo bamaganye icyo gikorwa kandi n'indege z'intambara zo mu bwoko bwa F-16 zarashe kuri bimwe mu bifaru by'abasirikare bari bigometse.