Akanama ko kwiga niba niba abagore baba abadiyakoni

Papa Fransisiko Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko, yashyizeho akanama ko kwiga niba abagore bashobora kuba abadiyakoni muri Kiliziya Gatolika yinganjemo abavugabutumwa b'abagabo.

Abadiyakoni ni abavugabutumwa baba basigaje intera imwe gusa kugira ngo babe abapadiri.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Vaticani rivuga ko ako kanama gashya kagizwe n'abagabo barindwi n'abagore batandatu kaziga amateka y'abagore bakoze akazi gasa n'akakozwe n'abadiyakoni mu myaka ya mbere ya Kiliziya Gatolika.

Mu bihe tugezemo, igitekerezo cyo guha ubupadiri abagore cyakuruye impaka nyinshi mu bagatolika.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Papa yatangaje ko ateganyaga gushyiraho ako kanama.