Umugore wibye uruhinja akarurera nk'umwana we yakatiwe imyaka 10

Celeste Nurse, nyina wa Zephyny, byri mwaka yizihizaga umunsi we wo kuvuka. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Celeste Nurse, nyina wa Zephyny

Urukiko rwo muri Afurika y'epfo rwakatiye umugore wibye uruhinja rukivuka maze amara imyaka 20 arurera nk'umukobwa we, gufungwa imyaka 10.

Uwo mugore ufite imyaka 51, yemeye ibyaha by'ubriganya no gushimuta.

Urwo ruhinja, Zephany Nurse, rwakuwe aho rwari rujyamye ku gitanda iruhande rwa nyina mu ivuriro rya Cape Town.

Mu mwaka wa 2015, nibwo batangiye gukeka ko Zephany Nurse afitanye isano n'umukobwa w'inshuti ye basaga cyane biganaga mu ishuri rimwe.

Ibipimo byo kwa muganga bigargaza isano hagati y'abantu-DNA- byagaragaje ko abo bakobwa ari abavandimwe.

Umucamanza, yabwiye uwo mugore ko yabeshye urukiko kandi atagaragaje ko yicuza.